Saturday, October 10, 2026
🇺🇸 1 USD = ... RWF | 🇪🇺 1 EUR = ... RWF | 🇬🇧 1 GBP = ... RWF | 🇰🇪 1 KES = ... RWF | 🇺🇬 1 UGX = ... RWF | 🇹🇿 1 TZS = ... RWF | 🇨🇦 1 CAD = ... RWF | 🇨🇭 1 CHF = ... RWF | 🇨🇳 1 CNY = ... RWF | 🇯🇵 1 JPY = ... RWF
USD 1 USD = 1,478 RWF EUR 1 EUR = 1,663 RWF GBP 1 GBP = 1,961 RWF KES 1 KES = 11.41 RWF TZS 1 TZS = 0.56 RWF CAD 1 CAD = 1,040 RWF CHF 1 CHF = 1,777 RWF CNY 1 CNY = 220 RWF JPY 1 JPY = 9.35 RWF USD 1 USD = 1,478 RWF EUR 1 EUR = 1,663 RWF GBP 1 GBP = 1,961 RWF KES 1 KES = 11.41 RWF TZS 1 TZS = 0.56 RWF CAD 1 CAD = 1,040 RWF CHF 1 CHF = 1,777 RWF CNY 1 CNY = 220 RWF JPY 1 JPY = 9.35 RWF

Harakurikiraho iki muri FERWAFA nyuma y’iyegura rya Shema Fabrice?

Nyuma y’imyaka itatu n’amezi atatu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryongeye guhura n’ikibazo cyo kwegura kwa Perezida waryo, ndetse kuri ubu hari abibaza igihe undi mushya azatorerwa.

Ni nyuma yo kwegura kwa Shema Fabrice wari umaze umwaka umwe n’ukwezi kumwe ayoboye uru rwego rushinzwe ruhago mu Rwanda, aho ku wa 29 Nzeri 2026 yasabye abanyamuryango barwo kwakira ubwegure bwe ako kanya.

Amategeko ya FERWAFA ateganya ko mu gihe umwanya wa Perezida nta muntu uwurimo, Visi Perezida wa Mbere ari we ufata izo nshingano kugeza habaye indi Nteko Rusange.

Ibi bivuze ko Me Gasarabwe Claudine wari usanzwe ari Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi ari we Perezida w’Agetaganyo kugeza igihe hazatorerwa umuyobozi mushya.

banner

Perezida mushya wa FERWAFA azatorwa ryari?

Ingingo ya 43 (6) iteganya ko iyo “Nteko Rusange ari yo itora Perezida mushya ufata inshingano mu gihe gisigaye.” Bisobanuye ko Perezida mushya azayobora igihe cyari gisigaye kuri manda ya Shema Fabrice kingana n’imyaka ibiri n’igice.

Amategeko ntateganya igihe ntarengwa iyi Nteko Rusange ishobora guteranira ariko ubusanzwe FERWAFA isanzwe igira inama z’inteko rusange ebyiri buri mwaka.

Iya mbere ni Inteko Rusange Isanzwe ihuriza hamwe abanyamuryango muri buri ntangiriro z’umwaka, akenshi muri Mutarama cyangwa Gashyantare, hakaba n’indi Idasanzwe ikunda kuba mu mpeshyi.

Byitezwe ko mu mpera z’Ukuboza ari bwo hazatumizwa Inteko Rusange Isanzwe, izaba muri Mutarama 2027 ifite ingingo zitandukanye igarukaho, ariko hakazongerwamo n’ijyanye n’amatora ya Perezida mushya wa FERWAFA.

Perezida mushya azizanira abandi bakorana

Ingingo ya 32 y’Amategeko Shingiro ya FERWAFA iteganya ko mu gihe cy’amatora, “itora ry’imyanya y’abagize komite nyobozi rikorwa hifashishwe uburyo bwa lisiti (urutonde).”

Ibi bivuze ko mu gihe hazaba hagiye kujyaho Perezida mushya wa FERWAFA, ari we ubwe uzagena abo bazakorana, aho naramuka ahisemo kubakira ku ikipe nshya, abari basanzwe bakorana na Shema Fabrice weguye, na bo bazava mu nshingano zabo.

Gusa birashoboka ko umuyobozi mushya wa FERWAFA yahitamo gukorana na bamwe cyangwa bose, mu bantu icyenda bari basanzwe muri komite nyobozi ya Shema Fabrice.

Si ubwa mbere byaba bibayeho mu Rwanda kuko ubwo Nzamwita Vincent de Gaulle yabuzwaga kwiyamamariza manda ya kabiri mu Ukuboza 2017, nyuma y’amezi atatu Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascene yatanze urutonde ruriro abari gukorana na De Gaulle.

Leave a Comment

Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?