Nyuma y’umwuka mubi hagati ye n’Umutoza Mukuru, Jorge Jesus, n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Portugal (FPF), Cristiano Ronaldo yambuwe nimero karindwi yambaraga mu Ikipe y’Igihugu, ihabwa rutahizamu Rafael Leão.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira 2026, ni bwo Cristiano yageze mu Mujyi wa Madrid avuye muri Portugal, mbere yo gukomereza urugendo rwe muri Arabie Saoudite aho akinira Al Nassr.
Ni umwanzuro yafashe nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal na Jorge Jesus, avuga ko azasobanura birambuye icyatumye yikura mu bandi.
Mu gihe ataratangaza icyamuteye kuva mu mwiherero, Ikipe y’Igihugu ya Portugal yatanze urutonde rushya rw’abakinnyi bakina na Danemark mu mukino wa UEFA Nations League, uteganyijwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.
Kuri nimero z’abakinnyi zatanzwe, mu Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA), Portugal yafashe icyemezo cyo kumwambura nimero karindwi yambaraga, ihabwa Rafael Leão wambaraga nimero 17.
Uyu mukinnyi usanzwe ukinira Galatasaray, aratangira kwambara iyi nimero nshya yahawe muri “Seleção das Quinas” ya Portugal ku mugoroba, mu gihe kapiteni aza kuba ari Bruno Fernandes wari kapiteni wa kabiri.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cya mbere y’uyu mukino, Jorge Jesus, yabajijwe ku bibazo afitanye na Cristiano, avuga ko icyakorwa cyose mu ikipe y’igihugu, ari we ufata umwanzuro w’ugomba gukina.
Ati “Ndashaka kubizeza ko ndi umutoza, si byo? Ni njye mutoza wamwibwiriye ngo ’ntabwo uza gukina, ndagushyira ku ntebe y’abasimbura. Ningukenera mu minota 30 ndagushyiramo ukine, nintagukenera ntabwo ukina.”
“Cristiano rero ntabwo mukinisha, kandi nta n’undi mukinnyi ushobora guhindura ibitekerezo byanjye nk’umutoza. Ntibizabaho, murumva? Yaba we, yaba undi wese mu mupira w’amaguru, yaba perezida, ntibizashoboka.”
Ronaldo, ufite imyaka 41, ni umwe mu bakinnyi bakomeye kandi bamaze igihe kinini mu ikipe y’igihugu ya Portugal. Yakomeje kuba umukinnyi w’ingenzi mu mikino mpuzamahanga, ndetse akaba yari na kapiteni w’ikipe y’igihugu.
Yakinnye imikino 234, atsinda ibitego 146 anatanga imipira 45 ivamo ibindi. Yayihesheje UEFA European Championship mu 2016 na UEFA Nations League mu 2019 na 2025.