Umuhanga mu gucengera mu makuru ya mudasobwa, Rui Pinto, washyize hanze amabanga ya Manchester City igahamwa n’amakosa yo gukoresha nabi umutungo, yagaragaje ko iyi kipe yakingirwaga ikibaba na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino.
Ubu ni ubutumwa yatanze abinyujije ku rubuga rwa X, ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026, yerekana ko igihe Gianni Infantino yari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA) yakoze amakosa yo gukingira ikibaba amakipe makuru yarengaga ku mategeko.
Yagize ati “Ahagana mu 2014, hari umugabo wari uzi neza ukurenga ku mategeko kwa Manchester City. Uyu munsi uwo mugabo ni we uyoboye FIFA. Gianni Infantino wari utaramenyekana icyo gihe, yari Umunyamabanga wa UEFA yiregagije inshingano ze.”
“Yoherereje inyandiko abari mu kanama gashinzwe kugenza ibyaha, agamije gukora icyo ari cyo cyose kugira ngo Manchester City na PSG zitajya mu bihano, yamagana iperereza ryari gutuma zihabwa ibihano byo kutitabira Champions League.”
Rui Pinto washyize hanze inyandiko zivuga kuri aya makosa abinyujije ku rubuga rwe rwa Football Leaks, yahamije ko amakosa yakomeje gukorwa n’igihe yari Perezida wa FIFA, ndetse ku ruhande rwe atari umuntu ukwiriye umwanya mu mupira w’amaguru w’ahazaza kuko ari nka “kanseri” kuri wo.
Uyu muhanga mu by’ikoranabuhanga w’imyaka 37 wiyemeje kwifashisha urubuga rwe agashyira hanze makosa akorerwa inyuma y’amarido mu mupira w’amaguru, ari kugera amajanja Gianni Infantino utorohewe n’amashyirahamwe amwe n’amwe ku Isi yamutakarije icyizere ku buyobozi bwe.
Gianni Infatino ashinjwa gufata ibyemezo mu mupira w’amaguru atabiganiriyeho n’abo bafatanyije kuyobora, ndetse ibyinshi akabikora ku nyungu ze bwite.
Ikipe ya Manchester City yashyizwe hanze na Pinto ukomoka muri Portugal, yahamijwe amakosa yose arebana no kutubahiriza amategeko akomeye ajyanye n’imikoreshereze y’imari yashyizweho na Premier League, nyuma y’igenzura ryakozwe ku birebana na raporo zo kuva mu mwaka w’imikino wa 2009/10 kugeza 2017/18.